Iteze imbere hamwe Expoka Ltd
Expoka Ltd ni Company nyarwanda ikora mu bijyanye no kwamamaza hifashijwe ikoranabuhanga ryanone rya internet. Turashaka kwibanda cyane kw’isoko ryo mu Rwanda, aho twifuza kuzamura ikoreshwa rya technology mu mirimo yose ya buri munsi. Turifuza guha amakuru yizewe ajyanye n’imashini zitandukanye hamwe n’ibikoresho bikenewe gukoreshwa muri technology. Tumaze kubona ko ikinyarwanda arirwo rurimi rukoreshwa kenshi n’abanyarwanda kw’isoko rigari, niyo mpamvu Expoka Ltd irimo gushyira imbaraga nyinshi kugirango tubashe gukoresha ururimi rwacu. Tuzi neza ko hano mu igihugu cyacu hari abantu benshi batumiza ibintu hanze bibahenze cyane kandi hano mu igihugu bishobora kuhakorerwa. Turifuza gukorana nizo companies, coperatives cyangwa abantu ku giti cyabo bakora ibyo bikoresho bikenerwa muri technology ya buri munsi mu ma companies, coperatives cyangwa abantu ku giti cyabo batandukanye maze ababishaka bakabibona batiriwe babitumiza hanze kuko gutumiza ibintu hanze bihenda kandi iyo bikorewe hano mu gihugu ikiguzi gishobora kugabanukamo hafi kimwe cya kabiri kandi kikaboneka vuba ugereranije n’igihe abatumiza hanze bishobora kubatwara kuko gutumiza hanze cyane nko mu Ubushinwa bishobora gutwara igihe gishobora kurenga amezi abiri kuko akenshi hakoreshwa inzira y’amazi. Expoka ltd irifuza gufatanya cyane n’inganda zitandukanye mu kumurika ibikorwa byabo aho tubafasha gutegura catalog z’ibicuruzwa byabo, aha ndagirango mbibutse ko igituma hari abantu bagitumiza ibintu hanze ariko catalog zo kuri Alibaba ziteguye neza haba ibisobanuro cyangwa amafoto afashwe neza, aha rero Expoka ltd ibategurira catalog neza hifashishijwe ba engineer babifimo uburambe. Muri uno mwaka wa 2021, guhera mu kwezi kwa Kamena tuzatangira gutanga amahugurwa n’inama bigamije kwigisha uburyo bwiza bwo gutegura neza catalog kubifuza kuzajya babitegurira companies, coperatives cyangwa abantu ku giti cyabo batandukanye. Kubifuza kugaragaza ibicuruzwa byabo na serivice bakora mu buryo bugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga kuri Expoka.com hariho umwanya wo kumurikiraho ibicuruzwa na services.